Rwanda | KARONGI: Abayobozi b’imirenge n’utugari barasabwa kwihutisha igikorwa cyo gushyira ku mazu ibyuma birinda inkuba (paratonnerre)
Posted on October 31, 2012 by admin in Ibikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard arasaba abayobozi ku rwego rw’ibanze kwihutisha igikorwa cyo gushyira ku mazu ibyuma birinda inkuba bita paratonnerres. Ibi bwana Kayumba yabisabye kuri uyu wa kabili mu nama y’umutekano yaguye ihuriyemo inzego zitandukanye z’ubuyobozi, ingabo na polisi.
Bwana Kayumba Bernard yasabye ko iki gikorwa kigomba kurangirana n’ukwezi kwa 11/2012. Mu mirenge imwe n’imwe bamaze gutangira kubikora, urugero nko mu murenge wa Rugabano, aho bamaze kubishyira ku bigo by’amashuli abanza 12 no mu murenge wa Mutuntu, aho rwiyemeza mirimo arimo kubibakorera icyuma kimwe akagishyiraho ku mafaranga 250.000FRW.
Ikibazo cy’inkuba zesa, n’imvura z’indimburamabuye gikomeje kuba ingorabahizi henshi mu Ntara y’iBurengerazuba. Ahibasiwe cyane ni mu karere ka Rutsiro aho inkuba iherutse kwivugana abantu barindwi mu cyumweru gishize.
Nubwo mu karere ka Karongi nta baherutse kwivuganwa n’inkuba, mu nama y’umutekano yaguye yo kuri uyu wa kabili, umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’imirenge uko ari 13, kwihutisha igikorwa cyo gushyira ibyuma birinda inkuba ku mazu atandukanye.
Amazu asabwa gushyirwaho ibyo byuma ni amashuli, insengero, amazu y’ubuyobozi n’ahandi hahurira abantu benshi.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko ayo mafaranga atari menshi, bityo akaba asanga nta mpamvu yo kuzarira kandi ubuzima bw’abantu burimo kuhangirikira. Guhera kuri uyu wa kabili mu karere hose baratangira kubarura amazu agomba kujyaho ibyo byuma kugira ngo imirenge n’utugari bafashwe kwihutisha igikorwa.




