May 24, 2013

Rwanda | Kamonyi: Abubaka ibyumba by’amashuri barasabwa kwirinda amakosa ashobora guturuka mu kudakora neza uwo murimo

Posted on October 25, 2012 by in Ibikorwa

Kamonyi Abubaka ibyumba

Abashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, barasabwa gukurikiranira umunsi ku wundi uburyo aya mashuri yubakwa, kugira ngo hakumirwe ko habaho amwe mu makosa ashobora guturuka ku kubaka nabi.

Ibi Umuyobozi w’uburezi mu Karere bwana Uwamahoro Fidele yabisabye abatekenisiye  bashyizweho na  Minisiteri y’uburezi ngo bakurikirane   inyubako z’amashuri mu Mirenge igize aka Karere, mu nama yabereye ku  Karere kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2012.

Muri iyi nama hagarutswe ku kurebera hamwe uko ubwubatsi buhagaze Umurenge ku wundi, bareba ibibazo bihari ndetse n’ingamba zafashwe  kugira ngo aya mashuri yubakwe  kandi arangire mu gihe cya vuba kandi mu buryo bunoze.

Uwamahoro Fidele yibukije aba batekinisiye  bo mu Mirenge ko ari bo bagomba gufata iya mbere mu gukurikirana niba aya mashuri yubakwa mu buryo bwiza, akaba yanabasabye kumenya imikoreshereze y’ibikoresho bitangwa ku nyubako,uburyo bisohoka bijya ahagomba kubakwa ndetse  n’ingano ya byo.

Muri rusange, abatekinisiye ba Minisiteri y’uburezi ari nabo bakurikirana uko aya mashuri yubatse mu Murenge bagaragaje ko imirimo igenda neza  ndetse ko n’iyo hari ikibazo kigaragaye bafatanya n’ubuyobozi bw’Umurenge kugikemura.

Ku birebana n’imyubakire kandi, Ing. Bwana Karemera Alphonse ukuriye aba batekinisiye ba Minisiteri mu Karere,  yavuze ko  bakora ibishoboka byose bakareba uburyo aya mashuri yubakwa kandi mu buryo bwubahirije ibipimo byatanzwe, bakaba bizeye ko nta makosa y’imyubakire azabaho muri izi nyubako z’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, kuko n’abakozi bakurikirana iyi mirimo  bafite ubumenyi buhagije mu myubakire.

Uyu mwaka w’ingengo wa 2012/2013, mu Karere ka Kamonyi harubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 74, ubwiherero 120 n’amacumbi y’abarimu 12 ni ukuvuga icumbi rimwe muri buri Murenge. Izi nyubako zigeze ku bipimo bishimishije kuko amashuri mu Mirenge imwe n’imwe  barangiye gusakara bakaba basigaje gukora amasuku.

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>