May 22, 2013

Rwanda | GISAGARA: ABALIMU BARASABA GUHUGURWA KU BIJYANYE NO KWIHANGIRA IMISHINGA

Posted on October 9, 2012 by in Umwarimu

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 ukwakira,2012 abarimu bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara nabo bizihije umunsi w’umwalimu, baganira ku bintu bitandukanye bijyane n’imikorere ndetse n’imibereho yabo itoroshye bitewe no kuba bahembwa umushahara uri hasi cyane ukurikije ibiciro ku masoko, bituma bagaragaza icyifuzo cyabo cyo kuba bahugurwa ku bijyane no guhanga imishinga ibyara inyungu bityo bakabasha kwiteza imbere.

GISAGARA ABALIMU BARASABA

Abarezi bo mu murenge wa Muganza akarere ka Gisagara

Abalimu bo mu bigo bigera ku 8 byo mu murenge wa Muganza bahurije ku kibazo cyo kuba ubuzima bwa mwalimu bugoye kubera impamvu z’umushahara muke kandi bakaba batanabasha kugira aho batera ibiraka byo kuba bakwigisha abana bo mu bakire kuko mu giturage ntaho bakunze kubona ababyeyi basaba amasomo y’inyongera ku bana babo. Ikindi kandi ngo amasaha y’akazi arangira bananiwe bunije ku buryo nta kindi umuntu yakora.

Umwalimu w’ikigo cy’amashuli abanza muri uyu murenge utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Uyu munsi umwalimu mu Rwanda niwe mukozi wa Leta usuzuguritse kubera amafaranga make ahembwa, kandi ni ukuri akazi dukora ntikoroshye byongeye kagatanga umusaruro ugaragara kuko aba bose batuyobora , bavura cyangwa bakora byinshi bitandukanye ntibari kugera aho badaciye imbere ya mwalimu. Mu giturage ho ntiwanabona aho utera uturaka two kwigisha abana nyuma y’amasomo, nta mafaranga ahaba”

Elie HABIYAMBERE ushinzwe uburezi mu murenge wa Muganza yavuze ko ubuzi ma butoroshye kandi ko nta terambere abalimu bashobora kugeraho hatagize igihinduka mu buzima bwabo, ariyo mpamvu yanavuze ko ari ngombwa ko bamenya gukora ibindi bikorwa bishobora kubateza imbere nko kwishyira hamwe bagakora imishinga ibyara inyungu ariko bakaba bagomba kubanza byigishwa.

Bwana Elie yagize ati “Abalimu bakeneye amahugurwa ku guhanga imishinga iteza imbere kuko amafaranga y’umushahara wacu ntacyo ahaha uyu munsi. Nitumara kubona ayo mahugurwa tukanabasha kubona inguzanyo muri za Sacco wenda hari icyo tuzageraho”

Aba barimu nyuma yo kugaragaza ibyifuzo byabo, nabo hari ibyo basabwe n’ubuyobozi kugeringo uburezi burusheho gukomeza gutera imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza bwana Jacques KABOGORA yabanje gushima intera bariho mu myigishirize kuko ubu uyu murenge ari uwa kabiri mu karere kuba utsindisha abana neza. Yabasabye abarezi bo muri uyu murenge kongera isuku ku bigo byabo, gutanga amasomo uko bisabwa hakurikijwe gahunda, kudakererwa mukazi kandi ikirushijeho bagatanga urugero rwiza mu mibanire yabo n’abandi haba mu kazi no mu ngo zabo.

Ubusanzwe ku bijyanye n’imyigishirize akarere ka Gisagara gahagaze neza kuko ubu kamaze kuba aka mbere mu gutsindisha abana benshi mu gihugu inshuro zigera kuri eshanu zikurikirana.

 

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>