May 25, 2013

Rwanda : Abaturage b’i Rwimishinya bihaye igihe cy’ukwezi kugira ngo babe bujuje ibyumba bitatu by’amashuri

Posted on October 6, 2012 by in Ibikorwa

Abaturage

Abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bihaye intego yo kuzuza ibyumba bitatu by’amashuri mu gihe cy’ukwezi kumwe muri gahunda y’umuganda rusange w’abaturage. Abo baturage batangiye kubaka ibyo byumba by’amashuri bikaba birenze gatoya kuri fondasiyo.

Kwiha iyo ntego ngo ni ukugira ngo abana babo babone aho bigira hafi batagombye gukora ingendo ndende bajya kwiga mu tundi tugari duturanye n’aka Rwimishinya.

Mu kagari ka Rwimishinya nta shuri ryisumbuye rihari. Iryari rihari rayri ishuri ryigenga, ariko riza gufungwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2012 kubera ko ritari ryujuje ibyangombwa nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza John Mugabo abivuga.

Kuva icyo gihe, abana bo mu kagari ka Rwimishinya biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakora urugendo rukabakaba ibirometero bibiri bajya kwiga mu ishuri ryisumbuye rya Muzizi ryo mu kagari ka Karubamba mu murenge wa Rukara kuko ari ryo riri hafi ya bo.

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Rwimishinya bafite abana biga muri iryo shuri, bavuga ko urugendo abana bakora rubananiza, bikaba byagira ingaruka mbi ku myigire ya bo zirimo no gutsindwa amasomo ya bo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yasabye abo baturage kuzuza ibyo byumba by’amashuri vuba kugira ngo umwaka utaha abana bazabone aho bigira hafi badakora ingendo ndende, maze biyemeza kuba bujuje ibyo byuma mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Basabye ko ibikoresho byaboneka vuba kugira ngo intego bihaye bazayigereho.

Abaturage ba Rwimishinya basanzwe bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu muganda rusange w’abaturage. Bahesheje umurenge wa Rukara umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu muganda rusange w’abaturage mu mwaka wa 2012 yari yateguwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Uwo mwanya abaturage bawukesha umuhanda w’ibirometero 3,8 bahanze ubahuza n’umurenge wa Kiramuruzi wo mu karere ka Gatsibo.


 

Tags: , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>