May 21, 2013

Rwanda : Abarimu ngo ntabwo bakiri ba “Gakweto”

Posted on October 10, 2012 by in Umwarimu

Abarimu ngo ntabwo

Habimana Eduard umwarimu ku kigo cy’amashuri abanza ya Cyanika, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ntiyemeranya n’abasuzugura abarimu bavuga ko ari ba “Gakweto” ngo kuko muri iki gihe umwarimu yiteje imbere.

Abantu batandukanye bakunze gusuzugura abarimu ngo kubera ko bahembwa amafaranga make ugereranyije n’abandi bakozi. Ngo ibyo bituma babita ba “Gakweto” kuko amafaranga bahembwa atabagirira akamaro ngo kuburyo no kwigurira inkweto cyangwa ibindi byangombwa bibagora, ngo ugasanga imyambaro bambara yarabasaziye ho. Habimana we ariko siko abibona.

Agira ati “abo ni abo gusebya abarimu, jye ndihera ho urabona ko nambaye urukweto rusobautse, ikote ndarifite, ipantalo nziza ndayifite. Ni ukuvuga ngo abo bavuga ngo abarimu ni ba “Gakweto” rwose ni ukwibeshya, ni imyumvire yo hasi bafite”.

Akomeza avuga ko iyo ugeze hirya no hino mu cyaro usanga mwarimu ariwe muntu uteye imbere. Yitanga ho urugero avuga ko yubatse inzu y’amabati 40 irimo sima ndetse inakinze, imeze neza.

Iyo urebye hirya no hino usanga hari abakene batambaye inkweto cyangwa se n’abazambaye bakambara izihendutse zizwi ku izina rya “Boda Boda”. Nta mwarimu wasanga yambaye “Boda Boda” ahubwo yambara urukweto rumuhesheje icyubahiro nk’uko Habimana abitangaza.

Agira ati “…ubwo rero abo basebya abarimu rwose turabamaganye…”. Yongera ho ko abakita abarimu ba “Gakweto” ari abatazi agaciro ka mwarimu ndetse n’aho ageze mu iterambere muri iki gihe.

Habimana ahamya ko umushahara wa mwarimu utakiri hasi cyane. Amafaranga arenga ibihumbi 40 umwarimu ugitangira afata mu ntoki nk’umushahara wa buri kwezi ngo ashobora kumukemurira ibibazo bimwe na bimwe nk’uko abitangaza.

Tariki ya 05/10/2012 ubwo habaga umunsi mpuzamahanga wa “Mwarimu”, Habimana yahawe inka ashimirwa kuba ari mwarimu w’indashyikirwa mu barimu bo mu murenge wa Cyanika bigisha mu mashuri abanza.

N’ubwo abarimu bavuga ko amafaranga bahembwa ababesheje ho, ngo bakurikije ibiciro biri ku masoko basanga umushahara wabo uri hasi cyane. Bifuza ko wakongerwa. Basaba ko kandi gahunda yo kubazamura mu ntera yakwihutishwa ngo kuko yabagirira akamaro cyane.

 

 

Tags: , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>