May 19, 2013

Rwanda : Ababyeyi barasabwa kujya bohereza abana babo ku ishuri kuko nibo murage w’u Rwanda

Posted on October 19, 2012 by in Ibikorwa

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba ababyeyi bo muri ako karere kujya bohereza abana babo mu mashuri, bo murage w’u Rwanda kuko nta gihugu cyatera imbere kidafite abantu bajijutse.

Sembagare Samuel atangaza ibi mu gihe usanga hari ababyeyi bamwe batajyana ababo ku ishuri ahubwo ugasanga babakoresha imirimo yo mu rugo abandi bakirirwa bapagasa.

Agira ati “…nta narimwe sosiyete iyo ariyo yose, nta gihugu cyatera imbere mu gihe aba bana tubyaye batajijutse. Niwo murage ukomeye. Ibihugu byateye imbere ni uko abana barihirwa amashuri…”.

Akomeza asaba abo babyeyi guha amahirwe yo kwiga abana babo bose ntawe basigaje kuko ariwo mutungo ukomeye u Rwanda rufite. Ntabwo igihugu wakiraga abantu badafite icyerekezo nk’uko akomeza abihamya.

Yongera ho ko kera wasangaga ababyeyi bajyana ku ishuri abana b’abahungu gusa ngo kuko aribo bavaga mo abayobozi. Ibyo ni imyumvire mibi kuko abana b’abakobwa nabo bashobora kwiga nk’ibyo abana b’abahungu biga nk’uko abivuga.

Bamwe mu bana bo mu karere ka Burera bareka kujya mu ishuri kubera ubukene bakajya gupagasa kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ibyo bitari bikwiriye gukorwa n’abo bana kuko umwana wese agomba kujya mu ishuri mu gihe akwije imyaka.

Mu karere ka Burera kandi hakunze kugaragara abanyeshuri bamwe bava mu ishuri bageze mu mashuri yisumbuye ngo kuko baba babona amashuri ntacyo “abinjiriza”. Abo baba bavuye mu ishuri bajya gukorera amafaranga mu buhinzi bw’ibirayi n’ibindi.

Mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera hakunze gukorwa umukwabo aho inzego z’umutekano zifatanyije n’abayobozi batandukanye muri iyo mirenge, bafata abana baba bataye ishuri bagasaba ababyeyi babo kubasubiza yo.

   Tags for promotion: burera-parents-children-education-sensibilization 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>