May 18, 2013

Rwanda : U Rwanda rwegukanye igihembo cy’ububurezi muri Commonwealth

Posted on September 1, 2012 by in Ibikorwa

Mu nama ya 18 ibere muri Mauritius ihuje Minisitere z’uburezi mu muryango ugizwe n’ibihugu bya colonijwe n’abongereza Commonwealth, u Rwanda rwegukanye igihembo  ry’uburezi kubera gahunda nziza rwashyizeho y’icyiciro cy’imyaka icyenda y’ibanze, igikorwa gifatwa nk’agashya mu guteza imbere uburezi.

 

Iyi nama yitabiriwe na Emmanuel Muvunyi umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi Rwanda Education Board (REB) akaba ariwe washyikirijwe igihembo na  Dr Ahmed Rashid Beebeejaun.

Igikorwa cyo kubaka amashuri y’imyaka icyenda y’ibanze kikaba gishimwa nk’igikorwa cyakozwe n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi, bamwe mubatanga amanota bakaba baratangaje ko ari igikorwa cyagaragaje ubushacye no kwishakira igisubizo binyuze mu baturage kandi kigateza imbere uburezi.

U Rwanda rukaba rwarashoboye gutsinda mu mishinga 123 yari yatanzwe iturutse mu bihugu 27. Igihembo gitangwa n’umuryango wa Commonwealth gishingiye guteza imbere uburezi, gitwangwa nyuma y’imyaka itatu hagendewe k’udushya tuba twarakozwe mu guteza imbere uburezi.

Ikindi gihugu cyashoboye kubona igihembo ni igihugu cya Malaysia cyagenewe ishuli St George’s Girls’ School kubera gahunda ryashyizeho mu kwigisha abana b’abakobwa kwihangira imirimo ribategura kwikuriraho imbogamizi bahuye nazo barangije no guhangana ku isoko ry’umurimo.

 

Igihugu cya Uganda kikaba cyaraje k’umwanya wa gatatu kubera umushinga wo guteza imbere uburezi kubana b’abacyene naho igihugu cya Mozambique cyegukana igihembo cy’abarezi  kubera umushinga witwa Teachers of the Future aho abarezi bakoresha ibikoresho by’aho bari nk’imfasha nyigisho mu kwigisha abana kandi bagashobora kumva isomo bitabagoye.

 

Igihugu cya New Zealand akaba aricyo cyegukanye igihembo cyagenwe n’umwamikazi Elizabeth II kubera umushinga Effective Resource Teacher: Learning and Behaviour Practice.

 

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>