Rwanda | Rutsiro : Abarezi bagera ku ijana barabura bimwe mu byangombwa bigomba gushyirwa mu madosiye yabo asaba ibirarane
Posted on September 5, 2012 by admin in Umwarimu
Mu madosiye y’abarezi agera ku bihumbi bibiri akarere ka Rutsiro kashyikirije minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), amadosiye ijana yagaruwe ku karere kugira ngo ashyirwemo ibyangombwa biburamo bityo nayo yemerwe.
Ubusanzwe buri mukozi wese wa leta agomba gusuzumwa buri mwaka mu mikorere ye, noneho amanota bamuhaye akamuhesha kongezwa ku mushahara ho 3% cyangwa 10%. Iyo gahunda yarakozwe no mu barezi bo mu karere ka Rutsiro, icyakora bakaba batarigeze bahabwa ayo mafaranga bagomba kongezwa mu gihe kigera hafi ku myaka ine ishize. Kuri ubu ku rwego rw’igihugu hariho gahunda igamije kubarura ibirarane by’abarezi bose bigashyikirizwa inzego zibifitiye ububasha arizo MINECOFIN, ifatanyije na MINEDUC hamwe na MIFOTRA.
Ibirarane by’abarezi mu karere ka Rutsiro byarabaruwe, akarere kakaba gakorana umunsi ku munsi na MINECOFIN kugira ngo basuzume barebe niba imibare yatanzwe n’akarere ihura n’igaragazwa n’inzobere zibishinzwe muri minecofin.
Amadosiye ijana ni yo yagaruwe mu karere ka Rutsiro kugira ngo yongere asuzumwe ndetse ashyirwemo na zimwe mu mpapuro ziburamo. Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, buri wese yahawe amadosiye yo ku kigo cye atuzuye ku wa mbere tariki ya 03 Nzeri 2012, kugira ngo bashyiremo ibyangombwa biburamo noneho asubizwe i Kigali ku munsi ukurikiyeho.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko impamvu hari ibibura mu madosiye batari bazi ko kubishyiramo ari ngombwa. Abandi bavuga ko mbere batanze amadosiye yuzuye ariko bakaba bongeye kuyasubizwa babwirwa ko atuzuye hagati aho bakaba batazi aho zimwe mu mpapuro zari ziyagize zatakaye.
Amenshi muri ayo madosiye yagaruwe mu turere aburamo impapuro zigaragaza uko umukozi yagiye atangirwa imisanzu mu isanduku y’ubwiteganyirize y’abakozi (Caisse Sociale du Rwanda). Mu gihe bahawe umunsi umwe kugira ngo buzuze ayo madosiye, bamwe mu bayobozi b’ibigo basanga igihe bahawe ari gito kugira ngo babe babonye ibyangombwa bisabwa nk’uko bisobanurwa na Hakizimana Emmanuel, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kigarama mu murenge wa Boneza. Aragira ati : « Byatugoye cyane kuko urabona kuri caisse sociale nta internet bafite kuva mu gitondo kandi tugeze saa munani, na bo kandi bisa n’ibyabateye ubunebwe kuko ni byinshi cyane kandi tukaba dusabwa kubitanga mu buryo bwihutirwa, ubu mbese twayobewe icyo dukora .»
Kuri icyo kibazo, Niyorurema Damas ushinzwe ibijyanye n’imishahara y’abarezi mu karere ka Rutsiro avuga ko yavuganye n’abakozi ba minecofin akabasobanurira ko habayeho uruhurirane rw’akazi. Yongeraho ko kuri caisse sociale, ishami rya Rutsiro hari ikibazo cya internet yabuze . Ati : « tugize amahirwe internet ikagaruka vuba byaba byoroshye kugira ngo aba na bo bashakirwe ibyangombwa bibura; bidashobotse kandi twajyana izirangiye ariko nibura iki cyumweru kikazarangira dosiye zose twazishubijeyo. »
Biteganyijwe ko mu mezi abiri ari imbere ikibazo cy’ibirarane by’abarimu cyakunze guhora kivugwa kizaba cyarangiye burundu nk’uko uturere twabyumvikanyeho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ndetse na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA).





