Rwanda | RUSIZI:KUBAHIRIZA IGIHE NI IMWE MU NTWARO YO KUGERA KU MUSARURO MUBUREZI.
Posted on September 2, 2012 by admin in Amasomo
Ubwo twazengurukaga muri bimwe mu bigo by’amashuri byo mukarere ka RUSIZI, tariki ya 31/08/2012 hagamijwe kumenya niba hubahirijwe itariki yo gufungura kw’amashuri,twasanze abanyeshuri bahageze ariko Atari benshi batangaza ko kugera ku ishuri kwabo vuba bibafasha kwitegura neza amasomo mugihe iyo batinze bahura n’ikibazo cyo guhuzagurika, gusa nanone ngo imodoka zibageza aho bigira bazibuze aho abenshi bari bakiri muri gare ya Rusizi
Ku isaha ya 17h30 z’umugoroba mukigo cya friend school of Kamembe hari abanyeshuri 23 bari mubikorwa by’isuku no gushaka uko baza kuryama. Naho muri G.S Gihundwe ku isaha ya 18h00,hari abanyeshuri 74 bagaragara mumwambaro w’ishuri, abashinzwe imyitwarire muri iki kigo bagenzuraga ko abanyeshuri bujuje ibyangombwa harimo nibikoresho by’isuku. Bamwe mubanyeshuri twaganiriye barimo RUKUNDO Deliphin wiga muwa gatanu P.C.M na TUYIZERE Chantal badutangarije ko babona ntakabuza bazatangira kwiga neza kuwa mbere.
Animatrice Mukagahunga Beatrice twasanze mu biro by’ikigo cy’ishuri cya A.P.E.D.U.C IMENA yadutangarije ko biteguye neza kandi ko babona igihembwe kizagenda neza,ati abana twabatekeye kandi igenamigambi ry’igihembwe cyose riteganya ibikenewe byose.
Gusa ugeze muri gare y’Akarere ka RUSIZI ubona abanyeshuri binjira abandi bava mumamodoka kubwinshi ibi bigatanga icyizere ko igihe cyagenywe na minisiteri kizubahirizwa, Nanone abanyenyeshuri batangaza ko bimwe mubyatumaga batagerera ku ishuri igihe ngo ari uko umunsi wambere batabonaga ibyo barya ngo bakaburara ariko noneho abageze kubigo bimwe na bimwe ngo bari gusanga babateguriye amafunguro.




