RWANDA | RUSIZI : MU ITANGIRA RY’ AMASHURI IKIBAZO SI IBICIRO MUMASOKO
Posted on September 1, 2012 by admin in Imyitwarire
Ubwo twasuraga isoko rya KAMEMBE mu karere ka RUSIZI kuri uyu wagatatu tariki ya 29 /08/2012 twasanze abantu ari urujya n’uruza muri iri soko. Yaba abaguzi n’abagurisha badutangarije ko ntakibazo cyo kuriza ibiciro kiharangwa. NYIRANDAHIMANA dative twasanze mu isoko ry’ inkweto yatubwiye ko batangiye gutegurira abana b’abanyeshuri ibikoresho bazajyana ku ishuri ariko imbogamizi ababyeyi bafite mubihe byo gusubirayo kw’abanyeshuri ngo ni amafaranga yo kuzuza ibikoresho bisabwa kuko hari abo usanga bafite abana benshi kuburyo ngo iyo bagiye ku ishuri babasiga gutyo kubera ko baba bajyanye amafaranga yose.
NKUNDABANTU J.Claude ucuruza amavuta yo kwisiga, imitako n ‘imibavu ,yadutangarije ko abaguzi barikwiyongera kubera abanyeshuri akaba yakomeje gutangaza ko batazahenda aba babanyeshuri avuga ko ibiciro bitazahinduka.
Naho abo twasanze mu isoko ry’ imyenda badutangarije ko abaguzi ari bake kandi ko batakora ikosa ryo kongera ibiciro uko bishakiye kuko bubahiriza amategeko agenga umwuga wabo w ‘ubucuruzi.
Bakaba basaba ababagana bose ko batatekereza ko ifungura ry ‘amashuri ryatuma bahanika ibiciro. Banagize inama baha ababagana bose, by’ umwihariko abanyeshuri,ko bagomba kuba maso bakabika kure ibyangombwa,amafaranga n’ibindi kuko muri iki gihe abajura baba bakajije umurego.Bityo bakaba babona ko icyaba cyiza ari uko ababyeyi baherekeza abana babo kumasoko mugihe bajya gushaka ibikoresho.Naho abanyeshuri bo bakaba batangaza ko hari bamwe mubacuruzi buriza ibiciro mugihe cy’ itangira ry’ amasomo n’ ubwo aba umwe agatukisha bose.



