Rwanda | Rulindo: abanyeshuri biyemeje guhangana n’icyorezo Sida
Posted on September 4, 2012 by admin in Imyitwarire
Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu karere ka Rulindo bahawe amahugurwa ku birebana n’indwara ya sida. aba bana bakaba baratoranijwe ngo bazajye bigisha bagenzi babo mu bigo by’amashuri aho biga.
Bamwe muri aba banyeshuri bahawe amahugurwa ku birebana n’indwara ya sida bivugira ko hari byinshi bayunguyikiyemo batari bazi, nk’uko Umuhoza Penine wiga ku kigo GS nyirangarama abivuga ati” sinari nzi ko umubyeyi ubyara ashobora kwanduza umwana igihe arwaye sida”.
Abo bana bakaba bavuga ko hari bagenzi babo badasobanukiwe neza indwara ya sida, none ngo bakaba bagiye kubafasha kurushaho kuyimenya no kuyirinda by’umwihariko, nk’uko bivugwa n’Uwase Chantal umunyeshuri mu kigo cya groupe scolaire Tare. Ati “nzabaha ku bumenyi nkuye aha nanabagira inama zo kutishora mu mibonano mpuzabitsina kuko bakuramo sida n’inda zitunguranye”.
Abo banyeshuri bahuguwe bakaba barahawe n’infashanyigisho ku ndwara ya sida, kugira ngo nabo bajye kwigisha bagenzi babo batabashije kuza muri aya mahugurwa .Ibyo ngo bakaba babikora babinyujije mu magroup ya anti sida yo mu bigo byabo.



