Rwanda : Rubavu abana b’abakobwa 20 nibo batwaye inda batarageza ku myaka 18
Posted on September 6, 2012 by admin in Imyitwarire
Kuba akarere ka Rubavu gaturiye umupaka ndetse kakaba na hamwe
muhagendwa cyane biri mubituma abana b’abakobwa bahura n’ibishuko
by’abagabo bagaterwa inda batarageza imyaka y’ubukure.
Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho
myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu Madame, Nyirasafari
Rusine Rachel avuga ko kuva mu mwaka wa 2010-2011 abana b’abakobwa 20
biga mu mashuri abanza batwaye inda zidateganyijwe.
Akavuga ko kuba akarere ka Rubavu kagendwa n’abantu batandukanye kandi
kakaba k’umupaka biri mubitera ugutwara inda kw’abana b’abakobwa
batarageza imyaka y’ubukure, ikindi avuga ni uko
kuba akarere ka Rubavu kari mu turere twegeranye na Congo ahaboneka
ibiyobyabwenge ndetse Rubavu ikaba inzira binyuzwamo bijya mu Rwanda
nayo ari inzitizi.
Zimwe mu ngamba zafashwe kugira ngo akarere gahangane n’iki kibazo zirimo
gushyira abarezi muri buri kigo bashinzwe uburezi bw’umwana w’umukobwa,
kugira ngo babagire inama y’uko bitwara ndetse bagashishikariza ababyeyi
kwita kubana babo igihe batashye.
Nubwo ubuyobozi bubona impamvu nyamukuru ikurura iki kibazo ingamba
zifatika zagombye gufatwa n’ababyeyi bakurikirana imyitwarire y’abana
aho kubatererana bakigira mu kazi. Abana b’abakobwa bo bakaba bavuga ko
benshi bagira n’ibibazo by’imyorororkere bakabura uwo babiganiriza
kuko ababyeyi batabemerera uretse kubyumvana abandi bashobora no
kubashuka.
Iki kibazo cy’uko abana b’abakobwa bari mu gihe cy’imyaka 10 kuzamura
bahura n’ibibazo by’ababaganiriza k’ubuzima bwabo umushinga Girl Hub
ugiye gutangiza gahunda yo kwegera abana b’abakobwa bafite
hagati y’imyaka 10-12 kugira ngo bategure ejo heza habo kandi bifitiye icyizere.
Bikaba byaragagaye ko umwana uri muri kiriya kigero uburere ahawe
ashobora kubugenderaho ndetse bakazatozwa kuzigama, kwitegurira
ubuzima bwejo hazaza no gukura inzitiza bahura nazo m’ubuzima
bagendeye kubyo batazi kuko iyi gahunda izajya ibibaganiriza, ikaba
iteganyijwe gutangirana na 2013



