Rwanda | Nyamasheke: Abarimu basoje amahugurwa ku masomo yo gukumira no gucunga ibiza bazigisha abanyeshuri.
Posted on September 7, 2012 by admin in Umwarimu
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/06/2012, abarezi bigisha amasomo y’ubumenyi rusange (General Paper) mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye basoje amahugurwa bahabwaga na minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ngo bazabashe kwigisha abanyeshuri isomo rishya rijyanye no gucunga no gukumira ibiza.
Nk’uko byatangajwe na Nsengiyumva Jean Baptiste, umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi n’ubukangurambaga muri MIDIMAR, ngo bari guha abarezi ubu bumenyi ngo nabo bage bigisha abana ibyo bazi neza bityo bazanabashe kubitanga neza.
Akomeza avuga ko iri somo ryateguwe ku rubyiruko mu rwego rwo kubaka umuco wo guhangana n’ibiza bahereye mu rubyiruko ngo kuko iyo wigishije urubyiruko uba uri kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, bakaba barahereye mu mashuri yisumbuye bityo mu minsi iri imbere umuryango nyarwanda ukaba uzaba ufite ubumenyi ku buryo bwo kwirinda ibiza, kubicunga no kugabanya ingaruka zabyo.
Abarezi bitabiriye aya mahugurwa batangaje ko aya masomo ababereye ingirakamaro kuko abahaye ubumenyi buzabafasha gutanga amasomo basabwa guha abana nk’uko bikwiriye.
Uzamukunda Belancille, umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Frank Adamson rwa Kibogora yagize ati : « Ngewe ku giti cyange nungutse byinshi bizamfasha kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’ibiza n’uburyo bagomba kubirwanya ».
Yavuze ko azifashisha na zimwe mu ngero bagiye bahabwa muri aya mahugurwa bityo zigafasha abanyeshuri kumva neza iri somo rirebana no gukumira ibiza.
Mwungura Theophile yunga mu rya mugenzi we avuga ko aya mahugurwa yabaye ingirakamaro kandi akaba azabafasha mu gutanga amasomo neza. Yongeraho ko bakeneye guhabwa andi mahugurwa ndetse bakanabiganiriza abaturage muri rusange kugira ngo bongere ubumenyi mu birebana no gucunga no gukumira ibiza.
Aya mahugurwa ari guhabwa abarezi b’ibigo bimwe na bimwe ku ikubitiro arakomereza mu karere ka Rusizi, akaba yaramaze gutangwa mu tundi turere dutandukanye.




