May 24, 2013

Rwanda | Nyabihu: Urubyiruko rwasanze umuco wa kera n’uw’ubu bikwiye kuzuzanya ibyiza byayo bigakomeza gukorwa ibibi bigakosorwa

Posted on September 4, 2012 by in Imyitwarire

Rwanda | Baganirijwe ku bigomba kubaranga mu buzima bwabo kugira ngo biyubakire ejo hazaza heza, bita ku muco,birinda icyabavutsa amahirwa bafite kandi bihatira kurushaho kuba imbaraga z’igihugu zubaka

Baganirijwe ku bigomba kubaranga mu buzima bwabo kugira ngo biyubakire ejo hazaza heza, bita ku muco,birinda icyabavutsa amahirwa bafite kandi bihatira kurushaho kuba imbaraga z’igihugu zubaka

Nyuma y’igitaramo cyakozwe n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Nyabihu kiswe “Bye bye vacances”,ahakozwe n’ibiganiro mpaka ku birebana n’umuco wa kera n’umuco w’ubu, urubyiruko rwasanze hari ibyarangaga umuco wa kera byinshi bigomba gusegasirwa bikitabwaho ndetse rubona ko n’umuco w’ubu ufite ibyiza ariko harimo n’ibigomba gukosorwa ahanini ku ruhande rw’urubyiruko.

Kazungu Fidele ni umwe mu rubyiruko rw’akarere ka Nyabihu wari witabiriye ibi biganiro. Kuri we asanga umuco wa kera wari umuco ukize cyane kandi ukarushaho gukurikizwa n’Abanyarwanda. Ahanini ngo wasangaga nk’umukobwa aharanira gushyingirwa ari isugi n’abahungu ari imanzi bikaba ari ikintu kiza. Abato bubahaga abakuru mu ngeri zose kandi n’ababyeyi bakita ku bana bose nk’ababo. Umwana basangaga mu ikosa,yahanwaga n’umubyeyi uwo ari we wese kandi akamutoza ikinyabupfura cya kibyeyi. Ibyo byatumaga ibintu birushaho kuba byiza,umuco ukarushaho gukurikizwa mu buryo bwiza.

Uretse ubupfura n’ingeso za kibyeyi zariho cyane,ngo hariho urukundo rwinshi. Wasangaga umuntu ataca ku rugo adashuhuje. Iyo yabikoraga bamwitaga ikinyamusozi. Habagaho ubuntu ku buryo uwageraga ku rugo bamugaburiraga batanamuzi,bakamucumbikira n’ibindi. Hitabirwaga imihango iyariyo yose ndetse hanakorwaga ibishoboka buri wese akayigiramo uruhare. Urugero nko mu bukwe. Hagaragaye ko hari byinshi byiza by’umuco wa kera bigomba gukomeza ariko ko hari n’ibindi nubwo bitari byinshi byakosorwa. Urugero wasangaga abana b’abakobwa n’abagore ahanini badafite ijambo nka basaza babo.

Rwanda | Urubyiruko rwasabwe kuba intangarugero mu mashuri aho rwiga,rukita ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda kandi rusabwa kwiyumvamo ubushobozi buzatuma ruteza imbere iguhugu

Urubyiruko rwasabwe kuba intangarugero mu mashuri aho rwiga,rukita ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda kandi rusabwa kwiyumvamo ubushobozi buzatuma ruteza imbere iguhugu

Ku birebana n’umuco w’ubu,hari ibyiza bikwiriye gufatikanywa n’ibyiza byo mu muco wo hambere bikarushaho kubaka no guteza imbere umuco nyarwanda. Nk’uko bamwe mu rubyiruko babigarutseho,harimo nko guha ijambo n’ubushobozi umwana w’umukobwa. Kugeza ubu bikaba byarashyizwemo ingufu,muri sosiyete,mu nzego zifata ibyemezo no mu butegetsi. Bikaba byaragaragaye ko abana b’abakobwa bafite ubushobozi nk’ubwa basaza babo. Byagaragaye ko bakwiye kuzuzanya kandi ko iyo bikozwe neza bibyara umusaruro mwiza.

Ku birebana n’imico y’ubu ikwiye gukosorwa,usanga ahanini urubyiruko rutwarwa n’imico yo hanze,ugasanga ibyo babonye bamwe bahise rubyigana nta  kubitekerezaho. Aha hagarutswe ku myambarire,aho usanga nk’umucuranzi runaka wo muri Amerika yambaye ukuntu wenda atikwije,umwana wo mu Rwanda yabibona nawe akambara atyo. Byagaragaye ko ku birebana n’uburezi bwarangaga ababyeyi bose nabwo butangiye guhinduka,aho usanga habaho ba shuga dadi”sugar dady”na ba shuga mami”sugar mammy”,bashuka abana aho kugira ngo babatoze uburere n’umuco mwiza. B

Murwanashyaka Jean Bosco ushyizwe umuco n’urubyiruko mu karere ka Nyabihu,nyuma y’ ibyo biganiro mpaka akaba yarasabye urubyiruko kugira ubupfura n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda no kumenya za kirazira kuko bizabafasha mu mibereho yabo bakarushaho kwitwara neza. Yongeyeho ko bakwiriye kwirinda bivuye inyuma uwariwe wese wabashora mu ngeso mbi kuko yabicira ubuzima bityo ahazaza habo hakaba habi. Yabasabye kandi kuba imbaraga z’igihugu zubaka. Akaba yaranaboneyeho kubakangurira kuzita ku masomo yabo kuko bari barangije ibiruhuko,kugira ngo buri wese azabe intangarugero aho yiga kandi arusheho gutera imbere mubyo akora. Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byakwangiza ubuzima bwabo. Iki gitaramo cya bye bye vacance mu karere ka Nyabihu,kikaba cyarabaye kuri uyu wa 30/08/2012 mu nzu y’urubyiruko ya karago,aho abanyeshuri bagiriwe n’inama zitandukanye z’uko bakwitwara kugira ngo bazagire umusaruro mwiza mu mashuri baniteze imbere ku buryo bazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>