Rwanda | Nyabihu: Abana batwara inda mu mashuri baraganabutse
Posted on September 27, 2012 by admin in Imyitwarire

Hamwe n’ingamba zafashwe umubare w’abatwara inda mu mashuri waragabanutse mu karere ka Nyabihu nk’uko Nkera David ushinzwe uburezi abitangaza
Nk’uko tubikesha ushinzwe uburezi mu karere ka Nyabihu Nkera Ntizo David,umubare w’abana batwara inda mu mashuri waragabanutse cyane ugereranije n’uw’umwaka ushize. Ibi bikaba biterwa n’ingamba zafashwe muri ako karere haba ku bigo by’amashuri ndetse no mu ngo. Nkera David avuga kuko ababyeyi b’abana ndetse n’abarezi babo bo mu mashuri hari byinshi bakanguriwe mu kuzamura imirerere y’abana ndetse no mu myifatire yabo.
Uyu muyobozi w’uburezi avuga ko mu mwaka ushize wa 2011, abana batwaye inda biga mu mashuri yisumbuye bageraga kuri 31 naho uyu mwaka hakaba harabonetse gusa abagera 4.
Nkera Ntizo David avuga ko kuba uyu mubare waragabanutse,babikesha ingamba zafashwe mu mirerere y’abana ku bufatanye n’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi muri rusange. Nkera avuga ko hakozwe ubukangurambaga hirya no hino ku birebana n’icyo kibazo.
Uretse ubukangurambaga,mu mashuri hashizweho amakarabu ahuza abana n’abarezi,bityo abana bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere,bagasobanukirwa neza n’imiterere y’umubiri wabo n’igihe baba bagezemo n’uburyo bakitwaramo.
Ababyeyi nabo bashishikarijwe gukurikirana imyitwarire y’abana y’abana babo ndetse no gufata igihe bakajya babaganiriza ku bijyanye n’ubuzima bwabo,ubuzima bw’imyororokere,imyitwarire bakagombye kugira mu bihe baba bagezemo,ingaruka z’imibonano mpuzabitsina kuri abo bana n’ibindi.
Binyuze mu makarabu yo mu mashuri kandi abana basobanurirwa uburyo bakwitwara mu bihe bya “Adolescence” bagahabwa amakuru nyayo ku matsiko baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina bityo bikabafasha kutabyishoramo. Bahabwa n’inama kandi ku bijyanye n’uburyo bakwirinda uwagerageza kubashuka uwo ariwe wese,bagasobanurirwa neza uburyo iyo bemereye umuntu nk’uwo aba abiciye ejo hazaza, bityo bakabaho ubuzima batifuzaga.
Nkera David,akaba avuga ko hamwe n’ingamba zafashwe,ku bufatanye bw’ababyeyi,abarezi n’abana,umubare w’abana batwara inda mu mashuri wagabanutse ukava ku bana 31 ukagera ku bana 4 gusa. Ikigamije akaba ari ugukemura iki kibazo burundu ntihazagire umwana wongera gutwara inda muri ubwo buryo.



