Rwanda | Huye: Kutarekurirwa mudasobwa ngo bazitahane bituma batazimenyera
Posted on September 24, 2012 by admin in ICT
Ibi byavuzwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bo ku Rwunge rw’Amashuri Kotana ruherereye mu Murenge wa Rusatira, ho mu Karere ka Huye. Babwiraga bamwe mu badepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco na siporo babasuye kuwa gatanu tariki ya 21 Nzeri, 2012.
“Twifuza mashini bajya bazifungura igihe kinini tukabasha kuzikoresha…. Iyaba barekaga tukazitahana kugira ngo tubashe gukora imyitozo baduhaye yo gukorera mu rugo maze tubashe no kuvumbura ibyo baba batatwigishije…”
Ibyifuzo by’aba bana bifite ishingiro. Umwitozo bahawe wo kugira ngo abadepite barebe niba bazi kwifashisha mudasobwa ikigo cyahawe muri gahunda ya One Laptop per a child, wagaragaje yuko batamenyereye gukoresha mudasobwa. Kwandika bagenda bukeya cyane kandi basa n’abashakisha.
Bo bavuga ko babiterwa no kuba bakoresha mudasobwa igihe gitoya. Ni na cyo gituma bifuza ko bajya babareka bakazitahana. Umuyobozi w’iki kigo we yanasobanuye ko kuva aho uyu mwaka w’amashuri watangiriye, mudasobwa zamaze igihembwe cya mbere cyose zidakora, mu gihembwe cya kabiri ho zamaze ukwezi n’igice konyine.
Ibi ngo biterwa n’uko mudasobwa ituma zose zibasha gukora (serveur)ari imwe mu gihugu cyose, na yo ikaba iri i Kigali. Ngo hari ubwo rero bafunga izi mashini ku buryo zitabasha gukora, n’aho zifunguriwe ntibabimenyeshwe ku buryo hari igihe ku kigo babasha kumenya ko ziri gukora wenda hashize igihe kirekire zarafunguwe, bityo ntibabashe kwigisha abana uko bikwiye.
Icyakora, uyu muyobozi yanavuze ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kubera ko ngo hari abarimu bahuguwe ku ko bakora izi mashini igihe zagize ikibazo, banabemerera ko buri kigo kizahabwa imashini izajya yifashishwa mu gutuma izindi zikora (serveur).
Nibimara kugenda gutya, nta kibazo cy’uko mudasobwa zimara igihe kirekire zidakora kizongera kubaho. Ikizaba gisigaye ni ukureba icyakorwa kugira ngo abanyeshuri babashe kumenyera kuzikoresha.




