Rwanda | Huye: Abanyeshuri bo muri GSOB barashishikarizwa guharanira kuba indatwa
Posted on September 26, 2012 by admin in Imyitwarire
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 83 Groupe Scolaire Officiel de Butare imaze ishinzwe, ku itariki ya 23 Nzeri,2012, abayobozi n’abize muri iki kigo bafashe ijambo bashishikarije abanyeshuri guharanira kuba indatwa koko. Ubusanzwe abanyeshuri biga muri iki kigo bitwa indatwa. Kuri iki gihe ho hari n’akarusho ko abakobwa bo basigaye bitwa inkesha.
Dr. Ntabomvura Venanti, umwe mu banyeshuri bize muri iki kigo kera, dore ko yaharangije mu mwaka w’1947, yabwiye abanyeshuri ati “izina indatwa ntabwo twaryiyise. Twaryiswe n’abaturebaga. Namwe rero mujye muharanira kuba indatwa, atari ku izina, ahubwo bigaragarire mu bikorwa”.
Umukuru w’ishyirahamwe ry’abize muri iki kigo na we yunze mu rya Dr. Ntabomvura ati “Ndibuka dukina amakinamico. Ndibuka tujya gutwara imidari ya zahabu i Kigali aho dusesekaye hose bakavuga ngo indatwa twaje. Aho muzaba muri hose, muzabe indatwa mu bikorwa, bizajye bidutera ishema ryo kuba twarize hano”.
Na none kandi, aba banyeshuri basabwe gukundana bagendeye ku rugero rwa bakuru babo. Aha Dr. Ntabomvura yababwiye ukuntu ku gihe cyabo nta modoka zabagaho, nyamara mu Ndatwa hakaba harigaga abanyeshuri bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda, Uburundi na Kongo y’iburasirazuba.
Aba banyeshuri rero ngo ubuyobozi bw’ikigo bwari bwarabagabanyijemo ibyiciro bitewe na paruwasi baturukamo. Buri tsinda ryagiraga urihagagrariye, bagenzi be bakagomba kumwubaha. Uko bakagenze mu matsinda rero, ngo bacumbikaga ku maparuwasi. Ibi ngo byatumaga bakundana, ku buryo byaje kurangira indatwa aho igiye hose idapfa gucumbika aho ibonye ahubwo aho igeze ikabanza kubaririza ahatuye indatwa akaba ari ho ijya gucumbika.
Dr. Ntabomvura rero, ati “Indatwa yagendaga ishaka aho iyindi ndatwa iri. Twari nk’umuryango umwe”. Aba banyeshuri rero na bo ngo bajye bakundana kuko baba barabayeho mu bizima bumwe.




