Rwanda | Gatsibo: abanyeshuri batubahirije itangazo rya Minisiteri y’Uburezi barahanwe
Posted on September 6, 2012 by admin in Imyitwarire
Nyuma y’aho Minisiteri y’uburezi itanze itangazo ko abanyeshuri bazakurikiza ingengabihe z’uturere ku bijyanye n’itangira ry’igihembwe cya gatatu cy’amashuri, bamwe mu biga mu kigo cya APEM Ngarama giherereye mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo batabyuharirije bakubiswe akanyafu.
Abanyeshuli bagera kuri 55 biga kuri icyo kigo, ubuyobozi bw’ikigo bwafashe icyemezo cyo kubacishasho akanyafu bubatuma ababyeyi, kuko batubahirije gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ku bijyanye no kugerera ku ishuri igihe.
Umuyobozi w’ikigo avuga ko abanyeshuri bagombye kubahiriza gahunda za Minisiteri y’uburezi mu gihe nta rindi tangazo ikigo cyigeze gitangaza ribahindurira umunsi wo gutangiriraho. Ngo ni yo mpamvu bagomba kuzana ababyeyi babo bagasobanura impamvu aba bana bakererewe.
Yakomeje avuga ko iki kibazo kidahagurukiwe mu maguru mashya wazajya usanga ikigo kinamara icyumweru nta banyeshuri baragera ku ishuri cyangwa harageze bacye.
Nyamara n’ubwo uyu muyobozi avuga ko aba banyeshuri batinze bamwe muri bo bavuga ko bakurikije gahunda iri ku rupapuro bahabwa bagiye mu biruhuko, rumenyerewa ku izina rya « Babyeyi » kuko ngo yari yanditseho ko bazatangira ku itariki ya 3 Nzeri, bamwe ngo babihereyeho baza kuri iyo tariki.
Abandi bo bakavuga ko bataha kure kandi imwe mu mpamvu yatumye batinda ari ugushaka amafaranga y’ishuri, none ngo bagiye gusubira mu rugo bibasabe amafaranga menshi, aho bashobora gufata ku mafaranga y’ishuri bari baje bitwaje.
Umwe mu babyeyi wari uzanye umwana we yavuze ko iyi tariki ya 3 yakomeje kubashuka, n’ubwo bitari bikwiye kuko na bo itangazo baryumvise.
Ubusanzwe bikaba biba biteganyijwe ko abanyeshuli bose bagomba kuba bageze ku mashuli yabo byibura umunsi ubanziriza uwateganyijweho itangira rusange ry’amashuli.




