Rwanda : Abarezi bo mu karere ka Rutsiro batanze amafaranga asaga miriyoni 121 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund
Posted on September 5, 2012 by admin in Umwarimu
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu karere ka Rutsiro, ku wa mbere tariki ya 03 Kanama 2012 bagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’abakozi b’akarere bashinzwe uburezi, bumvikana ku musanzu bagomba gutanga mu kigega Agaciro development Fund usaga miliyoni 121 z’mafaranga y’u Rwanda.
Niyorurema Damas ushinzwe ibijyanye n’imishahara y’abarezi mu karere ka Rutsiro avuga ko buri murezi azatanga umushahara we w’ukwezi, ariko hakazajya hakurwaho macye ku mushahara wa buri kwezi mu gihe kingana n’amezi cumi n’abiri.
Niyorurema ati: « Ni ukwigomwa agace gato ku bushobozi buri kwezi umurezi abona kugira ngo bidahungabanya imibereho ye isanzwe kuko benshi baba barasabye inguzanyo ku mabanki, cyangwa se bari no mu bundi bwishingizi runaka, kandi na bwa bushobozi asanganywe muzi ko butamuhagije »
Gahunda abo barezi bitoreye iborohereza gutanga uwo musanza iteganya ko buri murezi azajya ahabwa umushahara asanzwe ahembwa noneho akaba ari we wikuriraho umusanzu ndetse akanawijyanira kuri konti y’ikigega Agaciro Development Fund.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2012 ari bwo akarere ka Rutsiro gakusanya inkunga yose inzego, ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo bageneye ikigega Agaciro Development Fund.



