Rwanda : Urubyiruko rwinshi rushimishwa no kuba hamwe na bagenzi babo kurusha ababyeyi mu gihe cy’ibiruko
Posted on August 25, 2012 by admin in Imyitwarire
Rumwe mu rubyiruko ruri mu gihe cy’ibiruhuko rutangaza ko rwisanzura iyo ruri kumwe na bagenzi babo kurusha ababyeyi babo. Nyamara ababyeyi bo ku ruhande rwabo hari ababibonamo uburara no kunanirana.
Iyo utembereye mu mujyi wa Kigali cyane cyane ku bibuga by’imipira
no mu bigo by’imyidagaduro, amasaha ayo ari yo yose haba
hagaragara urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.
Mu gihe cy’ibiruhuko nk’iki urujya n’uruza rurakomeza kugeza ku mugoroba, bituma benshi bibaza niba nta kindi babona bafasha babyeyi cyangwa bicarane baganire nabo. Ariko uru rubyiruko rwo rukavuga ko ari uburenganzira bwabo.
Bamwe mubo twagiranye ikiganiro, tubasanze bakina igisoro na Damme, benshi bahurira ku gitekerezo cy’uko nk’urubyiruko bashimishwa no kubona
bari kumwe na bagenzi babo bangana bakina banungurana ibitekerezo.
Uwitwa Bernard ati: “Mu rugo ibyo byose birahari, ayo mateleviziyo n’amadekoderi, ariko biba byiza iyo uri kumwe n’abandi bantu munganya ibitekerezo, muhuza n’ibiganiro mukaba mwakwinjira no mu by’amasomo”.
Bakavuga kandi biba ari n’igihe cyiza cyo kumenyana n’abandi batari baziranye, nubwo ngo hari ababyuririraho bakajya gushaka abakobwa bo gutereta.
Gusa bamwe mu babyeyi ntibavuga rumwe n’uru rubyiruko, kuko basanga ari uguta umuco no kwishora mu burara.
Nyamara ariko hari n’ abandi bavuga ko ababyeyi b’ ubu bataye
inshingano za kibyeyi zo gukangara abana. Bakifuza ko bajya baguma mu rugo bakagira imirimo babafashamo, nk’uko umwe mu babyeyi yabitangaje.
Ati: “Nk’ubu ndi umukecru yakagombye gusigara mu rugo akamfurira n’utwenda”.
Ariko kandi hari n’abandi bemeza ko ababyeyi b’iki gihe aribo bo kugawa, kuko bataye inshingano zabo za kibyeyi, zo gukurikirana uburere bwabo. Ibi bakabishingira ko ibiruhuko ari igihe cyo kwicara umunyeshuri akanasubira amasomo ye.




