May 24, 2013

Rwanda | RUSIZI: BUGARAMA BARISHIMIRA GAHUNDA Y’UBUREZI BW’IMYAKA 12.

Posted on August 31, 2012 by in Ibikorwa

Mu murenge wa Bugarama barishimira gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Abo twaganiriye nabo,  ni ababyeyi bafite abana biga mu kigo cy’amashuli cya Muko mu kagari ka Pera, mu byo bishimira  ni uburyo iyo gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ibegereye bityo abanyeshuri bakaba nta ngendo ndende bibasaba  ngo bagere aho bigira, kuri ibi hakaniyongeraho n’uko ibikoresho  byasabwaga mbere na  bwo  byabaga ari  byinshi ntibiborohere na  gato kubibona. Mu kungurana ibitekerezo hari ibyifuzo batanze, bakaba basabye  ko bene ayo mashuli yakomeza gukwirakwizwa hirya  no hino hose arushaho kwegerezwa mugiturage kuko hose atarahagera.

Ubwo  gahunda  y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9,yatangizwaga aho mu Bugarama ku ikubitiro habanje aho ku kigo cy’amashuli cya Muko hahise huzuzwa  ibyumba 16, hajeho gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu mwaka ushize wa 2011  bubaka ibyumba 6, naho  muri uyu wa 2012 barimo kubaka ibindi byumba bitatu nabyo biri hafi kuzura. GATERA Egide Umunyamabanganshingwabikorwa w’uwo murenge wa Bugarama akomeje gushimira uburyo ibyo bikorwa abaturage bamaze kubigira ibyabo, aha akaba anatangaza ko ibi bije ari igisubizo ku rubyiruko kuko ngo mbere wasangaga rwandagaye.

Mu bindi bakomeje badutangariza  ni uko kugeza ubu nta mbogamizi zihari  mu birebana n’iyo gahunda y’uburezi ngo  nubwo bigitangira hari abatarabyumvaga neza mbere batitabira gutanga uwo musanzu w’inyubako wasabwaga ariko ubu bakaba bibwiriza kuwutanga kuko bamaze kubona akamaro k’ayo mashuri.

 

 

 

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>