May 19, 2013

Rwanda : Biyubakiye ishuri barwanya urugendo rurerure rwakorwaga n’abana babo

Posted on August 28, 2012 by in Ibikorwa

Akagari ka Rwesero mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe biyubakiye ishuri mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’abana babo kuko bakoraga ibirometero birenze umunani bajya ku ishuri

Abatuye mu kagari ka Rwesero ho mu murenge wa Kirehe bavuga ko bishimira ishuri bubakiye abana babo nyuma yo kubona ko bakora urugendo rurerure bajya ku ishuri bakaba bavuga ko babanje kugura ikibanza gihwanye na miliyoni zigera kuri ebyiri n’igice aho nyuma yaho bahise banaryubaka, bakaba barubatse ibyumba bine kuri ubu abana bakaba batagikora urugendo runini bajya ku ishuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe Nsengiyumva Appolinaire avuga ko aba baturage bafashe icyemezo cyo kubakira abana babo amashuri nyuma yo kubona ko aba bana bakoraga urugendo runini bajya ku ishuri bakaba baraguze ikibanza, bubaka amashuri ane, ubu bari kubaka amashuri atatu yose hamwe bakazaba bamaze kubaka amashuri 7 y’abana babo, uyu muyobozi akomeza avuga ko ubundi bajyaga kuri Groupe scolaire ya Kirehe aho wasangaga bakora urugendo rurerure.

Aba baturage batuye akagari ka Rwesero ubusanzwe nibo baza ku mwanya wa mbere igihe cy’imihigo mu murenge wa Kigina aho usanga bitabira guhunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, ubu ibyumba by’amashuri bitatu barimo kubakwa bakaba biyemeje kuzaba babirangije mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2012.

  

 

 

 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>